
| Rate This Article: | ||
|
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ntakunze kugaragara mu itangazamakuru ritandukanye ryaba iryo mu karere cyangwa mpuzamahanga, ariko ubu haratangazwa ko asigaye akunda kwibera mu bice by’icyaro kurenza uko amara igihe kirekire mu biro bye i Bujumbura. Aho aba afatanya n’abaturage gutera ibiti bya avoka.
Ikinyamakuru African Review kivuga ko benshi mu bantu bazi igihugu cy’u Burundi kivugwamo ruswa ndetse no kugaragaramo ubukene butoroshye, batangazwa n’uburyo umukuru w’iki gihugu, agaragaza ubwitange bukomeye no kwisanzurana n’abuturage be, mu bibatangaza kandi harimo uburyo yohereza ingabo zibungabunga amahoro mu gihugu cya Somaliya.
Mu bikomeje gutangaza abatari bake ni uburyo Perezida Nkurunziza adakunda kuba mu Mujyi wa Bujumbura ari nawo murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, ahubwo inshuro zitari nke aba yibereye mu duce tw’icyaro hamwe n’abaturage bari mu cyiciro cy’abakene, aho aba ahingana nabo, batera ibiti byumwihariko ibiti bya avoka.
Kubera kwirirwa mu mirima hirya no hino mu byaro, ntibicyorohera abamushakira mu biro kumubona ku buryo bworoshye, mu ntangiriro z’umwaka ushize umwaka ushize itsinda ry’Abadipolomate ryabwiwe n’ umunyamabanga we ko kubonana na Perezida bibasaba kumusanga mu cyaro aho yari ari.
Aba dipolomate baboneje iy’imirima, aho basanze afite isuka mu ntoki, arimo guhingana n’abaturage, bakihagera byabaye ngombwa ko bahabwa amasuka, bakunja amakote batangira kuganira na Perezida ari nako bahinga iyo mirima, kugeza igihe icyari cyabazinduye gifatiwe umwanzuro.
Kugeza n’ubu, biracyagora abatari bake bamushakira mu biro kuko akunda kwibanira n’abaturage be, mu mirima.